Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

APR FC yikuye i Kibungo nta nkuru, Kiyovu ibyayo birayoberana! Rwanda Premier League yakomeje

Spread the love

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Nzeri ku masitade atandukanye hakinwaga imikino y’umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere mu Rwanda ‘ Rwanda Premier League’.

Umunsi wa 3 wari watangiye ku munsi wejo ikipe ya Rayon Sports yakira ikipe ya Amagaju FC kuri Kigali Pelé Stadium, umukino warangiye impande zombi zinganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Kuri uyu wa Gatandatu, umunsiwa 3 wari wakomeje maze amakipe atandukanye aratsinda andi agenza amavi.

APR FC yavuye mu Karere ka Ngoma bigoranye.

Kuri Sitade ya Akarere ka Ngoma, saa Kenda z’umugoroba ikipe ya Etoile de l’Est yakiriye ikipe ya APR FC , APR FC yari mu mavuta yo guatinds kuko yaherukaga gutsinda ikipe ya Police FC muri shampiyona ndetse yari yarabanje no gutsinda ikipe ya Gaddidka muri CAF Champions League.

Ku munota wa 76 Kwitonda Allain batazira Bacca wari winjiye mu kibuga asimbuye yaje gutsinda igitego gituma APR FC yigobotora ikipe ya Etoile de l’Est yakinaga yugarirara cyane.

Kuri iyo saha kandi ikipe ya Bugesera FC kuru sitade yayo i Bugesera yari yakiriye ikipe ya Kiyovu Sports, Kiyovu Sports umukino wagiye gutangira ariyo ihabwa amahirwe cyane kuko yaherukaga gutsinda ikipe ya AS Kigali ibitego bibiri kuri kimwe, mu gihe Bugesera yo yagiye gukina umukino idagabwa amahirwe kuko yari itaratsinda na rimwe.

Mu kibuga byaje guhinduka kuko abasore ba Bugesera batozwa na Eric Nshimiyimana baje gutsinda ibitego bine ku busa byatsinzwe na Elijah Ani ku munota wa 21′, Vicent Adams ku munota wa 58′, ku munota wa 68′ Ndizeye Eric wa Kiyovu Sports yitsinda igitego mu gihe icya kane cyatsinzwe na Olivier Muzungu ku munota wa 86 atsinda igitego.

Kuri Sitade Ubworoherane m karere ka Musanze naho haberaga undi mukino aho Musanze FC yari yakiriye Sunrise. Musanze FC yagiye muri uyu mukino iyoboye urutonde rwa shampiyona ninayo yaje gufungura amazamu hakirikare kuko ku munota wa gatatu gusa Mohamed Sulley yari yatsinze igitego cya 1.

Abakobwa beza bari kuri Sitade Ubworoherane mu karere ka Musanze.

Mu gice cya kabiri, Sunrise FC yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 80′ gitsinzwe na Habamahoro Vicent gusa umukino ugiye kurangira Musanze FC yabonye igitego cyitsinzi gitsinzwe na Muhire ku munota wa 90.Musanze itahana amanota 3 ndetse ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere n’amanota 9.

Kuri Kigali Pelé Stadium ikipe ya Gasogi United yatsinze ikipe ya AS Kigali ibitego bibiri kuri kimwe. Ibitego bwa Gasogi United byatsinzwe na Djoumekou na Akbar, mu gihe icya AS Kigali cyatsinzwe na Felix Kone.

I Rubavu kuri Sitade Umuganda ikipe ya Marine Football Club yatsinze ikipe ya Etincelles FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Gikamba Ismael.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles