Tuesday, May 28, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Arsenal yamuritse abakinnyi n’imbwa _AMAFOTO

Spread the love

Ikipe ya Arsenal ikina Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere mu Bwongereza yamuritse abakinnyi 25 b’ikipe ya mbere izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-2024, iyo foto yagaragyemo imbwa yiswe ‘Intsinzi.

Ku munsi wejo hashize tariki 18 Nzeri 2023, ikipe ya Arsenal ku mbuga nkoranyambaga zayo yashyizeho ifoto igaragaza abakinnyi 25 bazakoreshwa mu mwaka w’imikino wa 2023-24, aba bakinnyi barikumwe n’umutoza wabo mukuru Mikel Arteta.

Ku ifoto yafatiwe ku kibuga cy’imyitozo cya Arsenal, London Colney, aba bakinnyi bari bafite igikombe cya FA Community Shield, iyi kipe iherutse gutwara itsinze Manchester City, sibyo gusa kuri iyo foto harimo n’imbwa ikunze kugaragara mu bikorwa bya Arsenal.

Kuva mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka, Mikel Arteta utoza Arsenal yazanye imbwa ku kibuga cy’imyitozo cya Arsenal, iyi mbwa yiswe ‘Win’ cyangwa ‘itsinzi’, Mikel Arteta aganira na Televiziyo ya Arsenal yavuze ko yayizanye ngo ujye iruhura abakinnyi bari gukora imyitozo.

Abakinnyi 25 Arsenal izakoresha iyi mwaka w’imikino wa 2023-24 batarimo abana bazamuwe mu ikipe bavuye mu makipe y’abato.

Mohamed Elneny, Kai Havertz, James Hillson, Gabriel Jesus, Jorginho, Jakub Kiwior, Gabriel Magalhaes , Gabriel Martinelli, Reiss Nelson, Eddie Nketiah, Martin Odegaard, Thomas Partey, Aaron Ramsdale, David Raya, Declan Rice, Bukayo Saka, William Saliba, Emile Smith Rowe, Cedric Soares, Jurrien Timber, Takehiro Tomiyasu, Leandro Trossard, Fabio Vieira, Ben White, Oleksandr Zinchenko.

 

Imbwa yiswe ‘Intsinzi yari kumwe n’abakinnyi ba Arsenal ubwo bafataga ifoto.

Iyi mbwa, umutoza wa Arsenal avuga ko yayizanye mu ikipe ngo inezeze abakinnyi.

Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta ugaragaza ko yakunze imbwa yiswe ‘Win’.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles