Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Australia: Melissa Porter rurangiranwa mu mukino wo kuguruka yapfiriye mu myitozo

Spread the love

Melissa Porter, rurangiranwa mu mukino ukomoka muri Australia, akaba yari inzobere mu mukino wo kuguruka mu kirere yitabye imana ku itariki 24 Nyakanga ubwo yari mu myitozo.

Melissa Porter ukomoka mu mujyi wa Port Kennedy mu Burengerazuba bwa Australia yafatwaga nk’umwe muri ba rurangiranwa mu mukino wo kuguruka mu kirere hifashishijwe imitaka, yitabye imana ubwo yari mu myitozo mu Kigo cyabugenewe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Texas.

Inzego z’umutekano muri Texas zatangaje ko zabonye umutaka (parachute), nyuma bakabona umurambo w’umugore, inshuti ze zikemeza ko uwo mugore ari Melissa Porter. Inzego z’ubuzima n’umutekano zikaba zatangije iperereza ngo hamenyekane icyateye urupfu.

Ikigo cy’imyitozo giherereye Texas niho Melissa yakoreye impanuka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles