Tuesday, May 28, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

BAL 2023: Imbere ya Perezida Kagame, REG yari ihagarariye u Rwanda isezerewe rugikubita

Spread the love

Ikipe y’umukino wa Basketball y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, ( Rwanga Energy Group Basketball Club_ REG BBC) , yari ihagarariye u Rwanda iseserewe rugikubita itsinzwe na Al Ahly yo mu Misiri, mu mikino ya nyuma ya Basketball Africa League 2023.

Kuri uyu wa gatandatu muri BK Arena hatangiye gukinirwa imikino ya nyuma y’irushanwa ny’Afurika muri Basketball. Saa kumi nibwo BAL 2023 yatangiye gukinwa maze Stade Malien iba iyambere ikatishije itike nyuma yo gutsinda Cape Town Tigers amanota 78-69.

Saa moya n’igice nibwo abantu bagera ku bihumbi 10 barimo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ndetse na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, bari bategereje umukino w’ikipe yarihagarariye u Rwanda ariyo REG BBC gusa yahise isezererwa na Al Ahly yo Mu misiri.  

Kuko umukino warangiye REG BBC itsinzwe amanota 92-77 ihita inasezererwa gutyo,Al Ahly yakomeje muri 1/2 izahura na Stade Malien, yari yasezereye Cape Town Tigers mu mukino wabanje.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette bari baje kureba uriya mukino 

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ndetse na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, muri BK Arena

REG BBC yatsinzwe amanota 92-77

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles