Tuesday, June 25, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

BAL 2023: REG BBC izatangira icakirana na Al Ahly muri BK Arena

Spread the love

Ikipe y’umukino wa Basketball y’ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda ( Rwanda Energy Group Basketball Club _ REG BBC) , izaba ihagarariye u Rwanda mu mikino ya nyuma y’irushanwa rya BAL 2023 izatangira icakirana na Al Ahly yo mu Misiri mu mikino ya nyuma izabera i Kigali hagati ya tariki ya 20 n’iya 27 Gicurasi.

Kuwa Gatandatu, i Cairo mu Misiri hasojwe imikino ya nyuma yo mu gace kiswe ‘Nile Conference’.Imikino muri iryo tsinda yasize hamenyekanye amakipe ane aziyongera ku yandi akaba umunani, azahurira i Kigali mu mikino ya nyuma iteganyijwe tariki 20-27 Gicurasi 2023.

REG BBC utegerejweho kwiyunga n’abanyarwanda

Muri rusange, iri tsinda ryasize amakipe ane yabonye itike ya kamarampaka ari Petro de Luanda yo muri Angola , Al Ahly yabaye iya kabiri, Clube Ferroviário da Beira yo muri Mozambique ndetse na Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo.

Aya makipe yiyongera ku yandi ane yari yaturutse muri ‘ Sahara Conference’ ariyo Stade Malien yo muri Mali, AS Douanes yo muri Sénégal, REG BBC yo mu Rwanda ndetse na Abidjan Basketball Club izwi ABC Fighters yo muri Côte d’Ivoire.

Al Ahly izatangira icakirana na REG BBC

Imikino ya nyuma iteganyijwe kubera i Kigali muri BK Arena mu mpera z’uku kwezi, umukino wa mbere uzahuza Stade Malien na Cape Town Tigers, Al Ahly izahura na REG BBC, Petro de Luanda na ABC Fighters, mu gihe AS Douanes izahura na Clube Ferroviário da Beira.

REG BBC nk’ikipe izaba ihagarariye u Rwanda izaba ihanzwe amaso kuko umwaka ushize yasezerewe rugikubita na Armées et Police ( FAP).

Petro de Luanda yo muri Angola ni imwe mu makipe yitezwe cyane

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles