Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Bamwe mu bakinnyi bagiye gukina muri Saudi Arabia bashobora kuzakina UEFA Champions League

Spread the love

Abakinnyi bagiye gukina shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Saudi Arabia bashobora kuzisanga bongeye gukina UEFA champions league ku mugane w’u Burayi.

Kuva mu Kwezi kwa Mbare uyu mwaka nibwo Cristiano Ronaldo wakiniraga Manchester United ariko bagatandukana nabi, yatangije inkundura yo kujyana abakinnyi bakomeye gukina ku Mugabane wa Aziya muri Saudi Arabia.

Kuva icyo gihe yajyayo yakurikiwe n’abakinnyi bakomeye cyane barimo Umufaransa Karim Mostafa Benzema ufite Balloon d’Or iheruka, Neymar Jr watandukanye na PSG, Sadio Mane, Riyad Mahrez, Jordan Henderson, Roberto Firimino, Frank Kessie n’abandi benshi ntarondora.

Ava bakinnyi bose bavuye mu makipe y’i Burayi bisa nkaho inzozi zo kongera gukina UEFA Champions League zarangiye ariko kuri ubu bisa nkaho inzozi zigishoboka.

 Ikinyamakuru Marca cyatangaje ko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Saudi Arabia ryatangiye ibiganiro na UEFA bigamije kuzatuma amakipe yo muri Saudi Arabia yakwitabira UEFA Champions League.

Ibi bije nyuma y’uko UEFA ishaka kuzamura amakipe yakinaga Champions League akava muri 32 mu matsinda agahinduka 36. Ibi bikaba biri gukururira abayobozi ba Ruhago muri Arabia Saudite ngo basabe UEFA ko yazabaha ububasha bwo kuzana amakipe agakina Champions League mva Burayi.

Cristiano Ronaldo watwaye ibikombe bya Champions League bitanu muri Real Madrid na Manchester United, akaba afite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi muri iryo rushanwa.

Karim Mostafa Benzema nawe watwaye Champions League.

Riyad Mahrez uheruka gutwara Champions League muri Manchester City.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles