Monday, May 20, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Basketball: Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yerekeje muri Angola mu mikino ya Afrocan 2023

Spread the love

kuri uyu wa Kane taliki 06 Nyakanga 2023 ni bwo ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Basketball yahagurutse i Kigali yerekeza i Luanda muri Angola mu mikino ya AfroCan 2023.

Iyi kipe igizwe n’abakinnyi 12 yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe saa saba n’iminota 45 n’indege ya Ethiopian Airlines igera Addis Ababa muri Ethiopia saa kumi n’imwe n’iminota 50 (05h50) akaba ari saa kumi n’iminota 50 (04h50) ku isaha y’i Kigali. Ikipe y’u Rwanda Irahaguruka Addis Abeba yerekeza i Luanda saa tatu n’iminota 40 (9h40) akaba ari saa mbiri n’iminota 40′ (08h40) ku isaha y’i Kigali. Biteganyijwe ko iyi kipe igera i Luanda saa sita n’iminota 25′ (12h25) akaba ari saa saba n’iminota 25 (13h25).

 

Abakinnyi bahagurukanye akanyamuneza.

Abakinnyi 12 ikipe y’u Rwanda yajyanyeNi:Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Furaha Cadeaux de Dieu, Manzi Dan, Ndizeye Ndayisaba Dieudonne, Hagumitwari Steve, Kendal Gray,William Robyens, Rutatika Sano Dick, Ntore Habimana, Ngabonziza Patrick, Turatsinze Olivier naKazeneza Emile Galoi.

Umutoza mukuru ni Murenzi Yves yungirijwe na Gasana Kenneth usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu akaba yaragize imvune ndetse na Mugabe Aristide.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles