Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Bukayo Saka yanditse amateka mashya mu ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza

Spread the love

Bukayo Saka, Rutahizamu w’imyaka 21 y’amavuko akaba sanzwe akinira ikipe ya Arsenal ndeste n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yaraye yanditse amateka mashya muri iyo kipe ubwo yakinaga na Macedonia y’Amajyararuguru.

Mu ijoro ryakeye kuri sitade ya Old Trafford mu Bwongereza haberaga umukino wo itsinda C wo gushakisha itike y’igikombe cy’Uburayi 2024.

Ni umukino wahuzaga u Bwongereza na Macedonia y’Amajyararuguru waje kurangira ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza itsinze ibitego 7 ku busa.

Ibitego by’u Bwongereza byatsinzwe na Harry Kane watsinze 2 , Marcus Rashford , Kalvin Phillips ndeste na Bukayo Saka watsinze ibitego 3( Hat trick).

Ibitego bitatu Bukayo Saka yatsinze ku munota wa 38′, 47′ na 51′ , btyatumye uyu musore yinjira mu mateka y’abakinnyi 7 gusa bamaze gutsindira u Bwongereza ibitego bitatu mu mukino kuva icyi cyinyejana cya 21 cyatangira.

Abo bakinnyi bamaze kubikora ni: Michael Owen, Peter Crouch, Theo Walcott, Jermain Defoe, Harry Kane, Raheem Sterling na Bukayo Saka.

Marcus Rashford na Bukayo Saka bombi batsinze.

Bukayo Saka watahanye umupira.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles