Ambasade y’u Rwanda muri Canada ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere mu Rwanda ( Rwanda Development Board _ RDB) batangije gahunda ugamije gukangurira abantu gusura u Rwanda ( Visit Rwanda).
Imbyino gakondo Nyarwanda ziri mu byerekanwa
Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga za Ambasade y’u Rwanda muri Canada na RDB , bose batangaje ko kuva icyi Cyumweru cyatangira. Bafatanyije batangiye gahunda yo gushikariza abantu batuye Canada kuzasura u Rwanda mu kiswe ‘ Visit Rwanda Roadshows in Canada’.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada ari mu bitabiriye igikorwa
RDB ivuga ko intego y’iyi gahunda ari ugushikikariza abantu bavuye muri Canada gusura u Rwanda. Ko Kandi iki gikorwa kizagera mu Mijyi nka Montreal, Toronto na Vancouver bikazamara iminsi itanu.