Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Chiquinho utoza Mozambique yatanze inama y’icyakorwa ngo Amavubi asubire mu Gikombe cy’Afurika

Spread the love

Umutoza wa Mozambique ,Chiquinho Conde, yatanze inama y’icyakorwa ngo ikipe y’Igihugu Amavubi izongere kwibona ikina imikino y’igikombe cy’Afurika nyuma y’imyaka 20.

Ku mugoroba wejo nibwo Kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye haberaga umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2024 wo mu itsinda L wahuzaga u Rwanda na Mozambique.

Ni umukino warangiye Mozambique itsinze u Rwanda ibitego bibiri ku busa, inzozi so kuzajya mu gikombe cy’Afurika ziba zirarangiye.

Kuko u Rwanda rwagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri mu gihe Mozambique igize amanota arindwi ku mwanya wa kabiri, irushwa na Senegal amanota atandatu (yamaze kubona itike), naho Bénin yaraye inganyije na Sénégal igitego 1-1, yisanga ku mwanya wa gatatu n’amanota 5. 

Nyuma y’umukino ubwo abatoza bari mu kiganiro n’itangazamakuru ,Chiquinho Conde utoza Mozambique mu magambo yafashwe nk’ubwishongozi yatanze inama y’icyakorwa ngo Amavubi asubire mu Gikombe cy’Afurika.

Chiquinho yagize ati “Niba mushaka kujya mu gikombe cy’Afurika mufate nimero yanjye muzampamagare mbanjyaneyo.”

Minisitiri wa Siporo , Aurore Mimosa Munyangaju wagaragazaga agahinda.

Munyentwari Alphonse nawe wagaragazaga agahinda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles