Tuesday, June 25, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Cristiano Ronaldo yatwaye Igikombe cya mbere muri Al Nassr _ AMAFOTO

Spread the love

Kizigenza Cristiano Ronaldo, Umunya-Portugal akaba Kapiteni w’ikipe ya Al Nassr muri Saudi Arabia yayifashije gutwara igikombe cya mbere kuva yayigeramo.

Kuva ku itariki 27 Nyakanga 2023, muri Saudi Arabia hakinwaga Igikombe gihuza amakipe yo mu Barabu ( Arab Club Champions Cup), ni irushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 30.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023, ikipe ya Al Nassr isanzwe ikinamo kizigenza Cristiano Ronaldo na Sadio Mane yakinaga umukino wa nyuma ikina na Al Hilal nayo yo muri Saudi Arabia.

Al Nassr yaje kwegukana icyi Gikombe ubwo yatsindaga ibitego bibiri byombo byatsinzwe na Cristiano Ronaldo ku munota wa 74′ na 98.

Iri rushanwa ryagendekeye neza Cristiano Ronaldo kuko yananaye uwatsinze ibitego byinshi kuko yatsinzemo ibitego 6 , ibintu yaherewe igihembo. Iki Gikombe cyabaye icya mbere Al Nassr utwaye kuva Cristiano yaiyegeramo muri uyu mwaka mu kwezi kwa mbere.

Cristiano Ronaldo washakaga igitego ku kibi n’icyiza.

Sadio Mane uheruka kuva muri Bayern Munich.

Cristiano Ronaldo wagize ikibazo cy’imvune mu mukino.

Abakinnyi bishimira Igikombe batwaye. C

ristiano Ronaldo arikumwe n’umutoza we bafite igikombe.

Cristiano Ronaldo wahawe igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi mu irushanwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles