Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Croatia: Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Burundi baburiwe irengero

Spread the love

Abakinnyi 10 muri 13 ikipe y’igihugu y’u Burundi yajyanye muri Croatia mu mikino y’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 19 muri Handball baburiwe irengero.

Kuva ku itariki 2 Kanama uyu mwaka, mu gihugu cya Croatia ku mugabane w’u Burayi, hari kubera imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya Handball mu batarengeje imyaka 19.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’amwe mu makipe yo ku mugabane wa Afurika harimo n’u Burundi. Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo mu Burundi na Croatia aravuga ko ubu abakinnyi bagera ku 10 muri 13 u Burundi bwari bwaserukanye bamaze kuburirwa irengero.

Ikinyamakuru News in France dukesha inkuru kiratangaza ko inzego za Polisi zabuze ko aba bakinnyi uko ari 13 bari bacumbikiwe mu macumbi aherereye ahitwa Rijeka.

Polisi ivuga abasore 10 ku wa Gatatu bavuye aho bari bacumbikiwe mu masaha ya Saa Kenda z’umugoroba gusa ntibigeze bagaruka, kugeza kuri uyu wa Kane.

Kuri uyu munsi u Burundi bwahise bukurwa mu irushanwa kuko habuze abakinnyi ngo bakine na Bahrain.

Bamwe mu bari bagize ikipe y’igihugu y’u Burundi baburiwe irengero.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles