Saturday, May 11, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Enticelles FC yatewe mpaga

Spread the love

Ikipe ya Etincelles FC yaterewe mpaga ku kibuga cyayo Stade Umuganda nyuma yo kubura imbangukiragutabara (Ambulance) ku mukino yari yakiriye ikipe ya Musanze FC.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukwakira 2023, mu Karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda hari hateganyijwe kubera umukino w’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona y’ikiciro cya mbere wari guhuza ikipe ya Etincelles FC na Musanze FC.

Uyu mukino ntiwigeze ukinwa kuko iyi kipe y’i Rubavu yabuze Imbangukiragutabara, Ambulance, kanfi mu mategeko ya FERWAFA ateganya ko umukino ugomba gukinwa ari uko ku kibuga hamboga kuba hari iyo mbangukiragutabara ku buryo yafasha mu kugeza umuntu kwa muganga haramutse habaye ikibazo runaka.

FERWAFA ivuga ko iyo mbangukiragutabara igomba kuzanwa n’ikipe yakiriye uyu mukino.

Nyuma y’uko iminota 30 ishize iyo mbangukiragutabara itaraza, abasifuzi bagombaga kuyobora umukino banzuye ko Etincelles FC itewe mpaga.

Abafana ba Etincelles FC ntibumvaga uburyo ikipe yabo itererwa mpaga mu rugo.

Abakinnyi b’ikipe ya Musanze FC bahise bikorera imyitozo nyuma yo kubona amanota 3 y’ubuntu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles