Sunday, May 19, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

EPL 34: Manchester City yisubije intebe y’icyubahiro, mu gihe urugamba rwo guhatanira imyanya ine ya mbere rugeze mu mahina

Spread the love

Mu mpera z’icyumweru mu Bwongereza habaga ibirori bya ruhago byasize Manchester City yisubije intebe y’icyubahiro, Manchester United itsinda Aston Villa bigoranye maze ibirori bisorezwa ku kibuga Anfield aho Liverpool yari yakiriye Tottenham Hotspur mu mukino wabonetsemo ibitego 7.

Ejo ku isaha ya saa Cyenda zuzuye Fulham yari yakiriye Manchester City kuri Fulham Stadium, maze Manchester City iyitsinda ibitego 2-1. Ibitego bya Man City byatsinzwe na Erling Braut Haaland kuri penaliti na Julian Alvarez ku mupira yari ahawe na Riyad Mahrez.

Iyi ntsinzi yatumye Manchester City yisubiza unwanya wa mbere muri shampiyona n’amanota 76, aho irusha Arsenal iri ku mwanya wa 2 n’amanota 75.

Kuri iyi saha kandi mu mugi wa Manchester, Man United yatsinze bigoranye Aston Villa igitego 1-0 cya Bruno Fernandes maze Manchester igarura icyizere cyo kuzarangiza mu makipe ane ya mbere.

Imikino y’umunsi wa 34 yakomeje ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice aho urugamba rwo guhatanira imyanya ine ya mbere [Big-4] rwari rugeze mu mahina. Ku kibuga Anfield cya Liverpool, iyi kipe yari yakiriye Tottenham Hotspur maze birangira Liverpool itsinze bigoranye ibitego 4-3.

Liverpool yinjiye mu mukino mbere kuko mu minota 16 ya mbere gusa iyi kipe yari imaze gutsinda ibitego 3. Ni ibitego bya Curtis Jones ku munota wa 3, Luis Diaz kuwa 5, na Mohammed Salah ku munota wa 16 kuri penaliti yari ikorewe kuri Cody Gakpo.

Ikipe ya Tottenham Hotspur ntabwo yaciwe intege n’uriya muba w’ibitego kuko yakomeje gusatira cyane nk’ikipe yasahakaga kwinjira mu makipe ane ya mbere ndetse ku munota wa 40 ibona igitego cya mbere cyatsinzwe n’uwari kapiteni kuro uriya mukino, Harry Kane ku mupira yari ahawe na Ivan Perisic.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Tottenham Hotspur yagarutse ikina neza ariko ibura amahirwe kuko Heung Min Son yateye imipira 2 ariko igafata ibiti by’izamu.

Ku munota wa 77, Heung Min Son yatsinze igitego cya gatatu ndetse Richarlison arishyura ku munota wa 90+2, ibyishimo biba byinshi kuri Tottenham Hotspur.

Bidatinze, Diogo Jota wari winjiye mu kibuga asimbuye, yaje kubona igitego cya kane cyakuye Tottenham ku mwanya wa gatanu kiyegeza inyuma ku wa gatandatu.

Kugeza ubu Liverpool yahise ifata umwanya wa 5 n’amanota 57, mu gihe Tottenham yisanze ku mwanya wa 6 n’amanota 54. 

Manchester City yisubije umwanya wa mbere mu mukino Haaland yaciyemo agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mwaka umwe 

Richarlison yatsinze igitego cyo kwishyura arengwa n’amarangamutima 

Fernandes yarokoye Manchester United imbere ya Aston Villa 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles