Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

EPL: Chelsea yamize nkeri, Haaland na Son batahana umupira

Spread the love

Uyu munsi ku wa Gatandatu hakinwaga imikino y’umunsi wa 4 muri shampiyona y’ikiciro cya Mbere mu Bwongereza England Premier League, ni imikino yaranzwe no gutungurana kwa Chelsea yongeye gutsindirwa mu rugo mu gihe abataka ba babiri aribo Erling Braut Haaland na Heung Min Son ukinira Tottenham Hospurs batahanye imipira kuko batsunze ibitego bitatu buri umwe.

Uyu munsi ku isaha ya Saa Kumi z’umugoroba kuru sitade zitandukanye mu Bwongereza hakinwe imikino itandukanye mu buryo bukurikira:

Manchester City yahannye Fulham, Haaland atsinda ibitego bitatu:

Kuri Etihad Stadium ikipe ya Manchester City yari yakiriye ikipe ya Fulham United. Manchester City idafite umutoza wayo mukuru Pepe Guardiola kubera ikibazo cy’uburwayi, ntibayibujije gutsinda ikipe kuko ibitego 5 kuru kimwe byari bihagije.

Manchester City niyo yabanje gutsinda igutego cya mbere gitsinzwe na Julian Alvarez ahawe umupira na Erling Haaland ku munota wa 31, ku munota wa 33 Fulham jaye kwishyura igitego gitsinzwe na Ream ariko mbere y’uko igice cya mbere kirangira Nathan Ake atsinda igitego cya kabiri ku ruhande wa Manchester City ahawe umupira na Phil Foden.

Erling Haaland watsinze Hat trick ye ya mbere muri uyu mwaka w’imikino.

Mu gice cya kabiri Manchester City yahannnye ikipe bikomeye cyane kuko niho batsinze ibitego 3 byose bya Haaland ku munota wa 58′, 70′ na 90+4′, Manchester City birangira itahanye amanota 3 ikomeza kwicara no ku mwanya wa mbere.

Kuri iyo saha ya Saa Kumi, ikipe ya Tottenham Hotspurs yari yasuye ikipe ya Burnely kuri sitade ya Turf Moor, ni Umukino wagiye kuba abasore ba Vincent Kompany bashaka amanota 3 y’abo ya mbere mu gihe abakinnyi ba Spurs bo bashakaga itsinzi y’indi nyuma yo gutsinda ikipe ya Manchester United na Bournemouth. 

Tottenham yaje kubigeraho kuko yatsinze ibitego 5 burimo bitatu bya Heung Min Son ku minota wa 16′, 63′ ba 66′ n’ibindi byatsinzwe na Christian Romero na James Maddison. Mu gihe impozamarira za Burnely zatsinzwe na Forter na Bronwnhill.

James Maddison na Min Son bakomeje gufasha ikipe ya Tottenham Hotspurs.

Kuri Stamford Bridge ikipe ya Chelsea yari yakiriye ikipe ya Nottingham Forest, Chelsea yaherukaga gushimisha abafana bayo itsinda Luton Town, kuti iyi nshuro siko byagenze kuko igutego cya Anthony Elanga ahawe umupira na Awoniyi ku munota wa 48 cyatumye Chelsea itsindirwa mu rugo.

Anthony Elanga watsindiye ikipe ya Nottingham Forest nyuma yo kuva muri Manchester United.

Indi mikino yabaye Brentford yanganyije na Bournemouth ibitego bibiri kuri bibiri, mu gihe Sheffield United yanganyije na Everton ibitego bibiri kuri bibiri.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles