Friday, May 24, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Espagne yegukanye igikombe cya UEFA Nations League ku nshuro ya mbere _ AMAFOTO

Spread the love

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Espagne yaraye itwaye igikombe cya UEFA Nations League ku nshuro yayo ya mbere nyuma yo gutsinda Croatia penaliti 5-4 ku mukino wa nyuma.

Mu ijoro ryakeye mu gihugu cy’u Buhorandi, kuri sitade ya De Kuip , habereye umukino wa nyuma wa UEFA Nations League 2023.

Ni umukino wahuzaga ikipe y’igihugu ya Espagne na Croatia, Ikipe ya Croatia yari yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda u Buhorandi ibitego bine kuri bibiri muri ½. Espagne yo yari yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda u Butariyani ibitego bibiri kuri kimwe muri ½.

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye impande zombi zinganyije ubusa ku busa hitabazwa iminota 30 y’inyongera nayo irangira rubuza gica hitabazwa penaliti , maze Espagne itsinda 5 kuri 4 za Croatia , iba itwaye Igikombe cya UEFA Nations League ku nshuro ya mbere.

Espagne yaherukaga kwegukana Igikombe muri 2012 itwara EURO.

Luka Modric wagaragazaga agahinda mu maso.

Unai Simon, umuzamu wa Espagne wakuyemo penaliti ebyiri mu mukino.

Gavi wa Espagne wishimiye gutwara igikombe cya mbere mu Ikipe y’Igihugu.

Dani Carvajal wateye penaliti ituma batwara igikombe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles