Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

FERWAFA na Minisiteri ya Siporo batangiye gushaka abana bazakina mu marushanwa ya Bayern Munich

Spread the love

Ministeri ya Siporo mu Rwanda hamwe n’ishyurahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) batangiye gushaka abana mu marerero y’umupira w’amaguru bazifashishwa mu marushanwa ya Bayern Munich ikina Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere mu Budage, Germany Bundesliga.

Ku tariki 26 Kanama uyu mwaka nibwo Urwego rw’igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko rwasinyanye amasezerano y’imyaka itanu b’ikipe ya Bayern Munich ikina Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere mu Budage.

Ni imikoranire imoande zombi zivuga ko izibanda ku guteza imbere ruhago uhereye mu bakiri bato ndetse Visit Rwanda ikazajya yamamazwa kuri byapa binini muri Allianz Arena, stade ya Bayern Munich yakira abantu 75,024.

Kwamaza VISIT RWANDA byo byari byaratangiye, icyari gisigaye kwari ugutangira guteza imbere impano z’abana muri ruhago.

Ku munsi wejo hashize FERWAFA ifatanyije na MINISPOR basa nkaho ku mugaragaro batangije gahunda yo gushaka abana bato bazifashishwa mu marushanwa ya Bayern.

FERWAFA inyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo zirimo X/Twitter yatangaje ko uri uyu wa Mbere mu gihugu hose binyuze muri za ‘Academies’ n’amarerero atandukanye hatangiye igikorwa cyo gutoranya abana bafite impano mu mupira w’amaguru, mu byiciro bitandukanye by’abana bafite hagati y’imyaka 12 na 16.

FERWAFA Kandi ivuga ko abana bzaztoranywabzahabwa amahirwe up gukomeza kwitoza no kuzamura impano binyuze mu irushanwa rya FC Bayern Youth CUp ndetse no gushyirwa my irerero rihoraho.

FERWAFA yanditse iti ” Abana bazatoranywa bazahabwa amahirwe yo gukomeza kwitoza no kuzamura impano zabo binyuze muri gahunda zitandukanye zitegurwa harimo, gahunda z’amarushanwa yo kuzamura impano ategurwa na Bayern Munchen ku bufatanye na Leta (FC Bayern Youth Cup), gushyirwa mu irerero rihoraho rizabakurikirana (Residential Football Academy), gukinira ikipe y’Igihugu mu cyiciro cy’imyaka umwana abarizwamo, n’ibindi”.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kandi rivuga ko kugeza ubu mu gihugu hose hiyandikishije amarerero agera kuri 308, hakaba hoherejwe abatoza b’inzobere mu gutoranya impano mu bakiri bato.

Iki gikorwa cyatangiriye muri zone y’Umujyi wa Kigali, tukazakomereza mu Majyaruguru kuri uyu wa Kabiri, n’ahandi.

Abana bari hagati y’imyaka 12 na 16 bari bitabiriye ku bwinshi kandi ahantu hatandukanye.

Muri Kigali Pele Stadium naho hatoranyirijwe impano.

Gahunda y’uko zone zose zizagerwamo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles