Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryabonye ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Munyentwali Alphonse , nyuma y’uko amezi abiri yarashize abariyoboraga beguye.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kamena 2023 , kuri Lemigo Hotel habereye Inteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA yahuriranye n’Itorwa ry’abayobozi bashya bagombaga kuza kuziba icyuho cy’ubuyobozi bwari burangajwe imbere na Nizeyimana Olivier Mugabo bwari bweguye muri Mata.
Nyuma y’iyegura rya Komite Nyobozi , hatowe Habyarimana Marcel Matiku nka Perezida w’agateganyo ndetse na Komite ye bahabwa inshingano zo gutegura amatora y’abazayobora FERWAFA mu myaka ibiri.
None abayobozi bashya batowe. Ku mwanya wa Perezida hatowe Bwana Munyentwali Alphonse watowe n’amajwi 50 , 5 batora oya mu gihe ijwi 1 ryabaye imfabusa mu banyamurwmyango 56 bagombaga gutora.
Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imiyoborere n’Imari hatowe Bwana Habyarimana Matiku Marcel.
Mu gihe Bwana MUGISHA Richard yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekiniki muri FERWAFA.
Inteko rusange ya FERWAFA yabereye kuri Lemigo Hotel