Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

FERWAFA yifurije ishya n’ihirwe Hakim Sahabo

Spread the love

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryifurije ishya n’ihirwe umukinnyi w’ikipe y’Igihugu Amavubi , Hakim Sahabo, mu ikipe ye nshya ya Standard de Liége mu Bubiligi.

Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya Standard de Liége yo mu Bubiligi yerekanye ku mugaragaro Hakim Sahabo wayerekejemo avuye mu ikipe ya Lille OSC y’abatarengeje imyaka 19 mu Bufatansa.

Hakim Sahabo yasinye amasezerano amasezerano y’imyaka y’imyaka ibiri ashobora kongerwaho umwaka umwe.

FERWAFA yagiye ku rukuta rwa Twitter yifuriza ishya n’ihirwe Sahabo. Ni ku mafoto Sahabo yari yashyizeho agaragaza uko yakiriwe muri Standard de Liége, aho niho FERWAFA yagiye yandikaho ubutumwa bugira buti

“Amahirwe masa Hakim Sahabo. Komeza ujya mbere”

Uyu musore wavukiye i Bruxelles taliki 15 Kamena 2005, yanyuze mu marerero n’amakipe y’abakiri bato nka Willebroek-Meerhof, Germinal Beerschot, RSC Anderlecht, KRC Genk na KV Mechelen, Lille OSC yavuyemo yerekeza muri Standard de Liège yo mu Bubiligi, akaba arumwe mu bakinnyi batanga ikizere mu Mavubi.

Hakim Sahabo uzajya yambara nimero 77.

Ubutumwa bwa FERWAFA bwifuriza Hakim Sahabo ishya n’ihirwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles