Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

FIFA yagize Vinícius Junior umuyobozi

Spread the love

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi ( FIFA) binyuze mu muyobozi waryo, Gianni Infantino , ryatangaje ko Vinícius Júnior usanzwe ukinira ikipe ya Real Madrid, ariwe muyobozi mushya wa komite ishinzwe kurwanya ivanguraruhu muri ruhago.

Nta gihe kinini gishize inkuru ibaye kimomo y’ukuntu Vinícius Junior yakorewe irondaruhu n’abafana ba Valencia ubwo habaga umukino wa shampiyona muri Espagne.

Ni igikorwa cyongeye gukangura abantu , bongera Kwibuka uburyo irondaruhu rikomeje kwibasira abakinnyi bafite uruhu rw’irabura.

Abantu batandukanye bagiye baha ubutumwa Vinícius Jr bamumenyesha ko bamuri hafi, ndetse na FIFA ubwayo irabihagurukira.

Kuri ubu Gianni Infantino , uyobora FIFA yatangaje ko nihongera kuba ivanguramoko cyangwa irondaruhu umukino uzajya ihita uhagarara.

Gianni Infantino yagize ati” “Ntihazongera kubaho umupira w’amaguru urimo ivanguraruhu. Imikino igomba kuzajya ihita ihagarikwa mu gihe ibi bibaye. Birarambiranye Birahagije.

Perezida wa FIFA kandi yavuze ko yasabye Vinícius Jr kuyobora itsinda ry’abakinnyi bazashyiraho ibihano bikaze byo kurwanya ivanguraruhu bizashyirwa mu bikorwa n’inzego zose z’umupira w’amaguru ku Isi.

Gianni Infantino yavuze ko FIFA izakora ibishoboka byose igashyiraho ibihano bitoroshye kugira ngo ikibazo kivangura gihagarare muri ruhago.

Gianni yagize ati ” Tuzashyira mu bikorwa ibihano bitoroshye kandi bikaze kugira ngo turangize ikibazo cy’ivabgura m’umupira w’amaguru burundu. Ntidushobora kwihanganira ivanguraruhu. Nka Perezida wa FIFA, ntekereza ko nari nkeneye kuvugana na Vinicius ku giti cyanjye.”

Vinícius Jr wahawe inshingano zo kuyobora itsinda ry’abakinnyi bazashyiraho ibihano bihana ivanguraruhu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles