Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Galtier utoza PSG yemeje ko urugendo rwa Messi muri iyo kipe rwarangiye

Spread the love

Umufaransa, Christopher Galtier, akaba umutoza wa Paris Saint-Germain mu Bufaransa, yameje ko kizigenza Lionel Messi atazakomeza gukinira iyo kipe.

Lionel Messi, rutahizamu ukomoka muri Argentina, yari yarageze muri Paris Saint-Germain mu mwaka wa 2022 , ahasinya amasezerano y’imyaka 2 nyuma yo kurangiza urugendo rwe muri FC Barcelona yari yararewemo.

Lionel Messi waje akomerwa amashyi , none agiye avugirizwa induru

Lionel Messi ageze i Paris yakiriwe nk’umwami ugarutse mu gihugu avuye ku itabaro.Ariko nyuma ibintu byaje gusubira irudubi ubwo uyu mugabo n’abagenzi be bananirwaga gufasha Paris Saint-Germain kwitwara neza mu mikino y’Iburayi.

Byatangiye guhihwiswa ko Lionel Messi azava mu ikipe ya PSG agashaka ahandi yerekeza.

Kuri uyu munsi ubwo Galtier yari mu kiganiro n’itangazamakuru, yemeje ko Lionel Messi atazakomeza gukinira ikipe.

Christophe Galtier yagize ati “Byari iby’agaciro gutoza umukinnyi wa mbere ku Isi. Umukino uzaduhuza na Clermont Foot ni wo wa nyuma wa Messi muri PSG.”

Ubwo Lionel Messi yerekanwaga nk’umukinnyi mushya wa PSG

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles