Monday, May 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Haaland yipakuruye Mbappé amahirwe yo gutwara Balloon d’Or ariyongera

Spread the love

Erling Braut Haaland, umunya-Noruveje ukinira ikipe ya Manchester City yaraye yiyongereye amahirwe yo gutwara Balloon d’Or ubwo yatsindaga ibitego bibiri , bigatuma aca kuri Kylian Mbappé bari bahanganye nk’uwatsinze ibitego byinshi i Burayi.

Mu ijoro ryakeye ikipe y’Igihugu ya Noruveje yakinaga umukino na Cyprus mu gushaka itike y’igikombe cy’u Burayi 2024. Uyu mukino wo mu itsinda A waje kurangira Noruveje itsinze ibitego 3-1.

Ibitego bya Noruveje byatsinzwe na Ola Solbakken na Erling Haaland watsinze ibitego bibiri ku munota wa 56′ na 60′.

Ibi bitego Haaland yatsinze byatumye ahita yuzuza ibitego 56 mu mwaka w’imikino wa 2022-2023, ibintu bitakozwe n’undi mukinnyi wese i Burayi kuko Kylian Mbappé umukurikira afite ibitego 54.

Haaland kuba yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi i Burayi byamongereye amahirwe yo kuzegukana Balloon d’Or kuko byiyongereye ku bihembo yegukanye harimo : Umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Premier League na Champions League, Umukinnyi mwiza wa Premier League ndeste akaba n’umukinnyi mwiza ukiri muto muri iyo shampiyona, ibi Kandi byiyongeraho ibikombe bitatu yatwaranye na Manchester City birimo Igikombe cya shampiyona, Champions League ndetse na FA Cup.

Erling Haaland urangije umwaka w’imikino atsinze ibitego 56

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles