Ikipe ya Rayon Sports abakunzi bayo batazira Murera cyangwa Gikundiro yamuritse amatike y’umwaka ( Season Tickets) y’umwaka w’imikino wa 2023-2024.
Ku munsi wejo hashize ku itariki 30 Kamena 2023 ku Kimihurura ku kicaro gikuru cya Rayon Sports habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo imurikwa ry’amatike y’umwaka ( Season Tickets).
Aya matike yamuritse ari mu byiciro 3, ikiciro cya mbere ni VVIP ‘A’ ariyo bise Gold ikiciro cya 2 ni VVIP’B’ ariyo bise Silva naho ikiciro cya 3 ni VIP ariyo yiswe Bronze.
Itike y’iciro cya mbere ya VVP ‘A’ yiswe Gold izaba igura miliyoni 5 z’amanyarwanda ikaba arinayo ihenze.
Uzagura itike azaba yemerewe ibi bikurikira: Kureba imikino yose; Iyo mu rugo ndetse niyo hanze atishyuye ku makipe y’abagabo n’abagore. Aho azaparika imodoka ye hazandikwaho izina rye, azaherekeza ikipe mu marushanwa Nyafurika nta kindi atanze, azinjira mu kanama ngishwanama, azajya atumirwa mu nama y’inteko rusange, azaba yemerewe kureba imyitozo ya Rayon Sports yose, azajya ahabwa ubutumire bw’abanyacyubahiro mu bikorwa byose bya Rayon Sports, azajya ahabwa amakuru y’ikipe, kujya kwiyakira igice cya mbere kirangiye mu mukino ahabwe n’imyenda y’ikipe.
Itike y’ikiciro cya 2 ni VVIP’B’ ariyo yitwa Silva ikaba igura miliyoni 1 y’amanyarwanda.
Uzayigura azaba yemerewe: Kureba imikino yose Rayon Sports yakiriye, aho gushyira imodoka (Parking )muri Stade imbere,umwambaro w’ikipe (Home&Away kits).Azaba yemerewe guherekeza Rayon Sports mu mikino mpuzamahanga, gutumirwa mu nama y’intekorusange, kujya kwiyakira igice cyambere kirangiye, kujya kureba imyitozo yose ya Rayon Sports, Azajya ahabwa amakuru y’ikipe, guhabwa ubutumire bw’abanyacyubahiro mu bikorwa byose bya Rayon Sports.
Itike y’ikiciro cya 3 ni VIP ikaba yariswe Bronze,igura ibihumbi 500 by’amanyarwanda.
Uzayigura azaba yemerewe ibi bikurikira: Jureba imikino yose Rayon Sports yakiriye yicaye muri VIP, Gufata icyo kurya n’icyo kunywa mu karuhuko (HalfTime) ya buri mukino, gutumirwa mu bikorwa byose bya Rayon Sports, azahabwa umwambaro umwe w’ikipe azihitiramo, guhabwa amakuru ya Rayon Sports, kureba imyitozo ya Rayon Sports.
Bwana Uwayezu Jean Fidele Perezida wa Rayon Sports.
Namenye Patrick Umunyamabanga wa Rayon Sports.