Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Ibiciro bya Super Cup yagarutse mu isura nshya byashyizwe hanze

Spread the love

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ibiciro byo kuzareba umukino wa Super Cup uzahuza APR FC na Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium.

Ku itariki 12 Kanama 2023 nibwo hateganyijwe gutangira umwaka w’imikino wa 2023-2024 mu Rwanda, uzafungurwa hakinwa umukino w’Igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Cup), hagati ya Rayon Sports yatwaye Igikombe cy’Amahoro na APR FC yatwaye Igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino ushize wa 2022-2023.

FERWAFA ifite mu nshingano gutegura uyu mukino yatangaje ibucybyo kuzareba uyu mukino ugiye guhuza aba bakeba ba ruhago Nyarwanda, bose bakinisha abakinnyi baturutse imihanda yose nyuma y’uko, APR FC yagarutse kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga nyuma y’imyaka 11.

Tike y’amake yo kwinjira muri Kigali Pele Stadium ni amafaranga 3000 by’amanyarwanda ukicara ahadatwikiriye. Ibihumbi 10000 ukicara ahatwikiriye ( regular)ndetse n’ibihumbi makumyabiri mu myanya y’icyubahiro (VIP).

Gusa ibi biciro byavuzwe haruguru, ni ku waguze itike mbere, kuko ku munsi w’umukino itike izaba igura 5000 Frw, 15000 frw na 30000 Frw.Kugura itike ni *939*3*1#.

FERWAFA yatangaje ibiciro byo kuzareba umukino wa Super Cup.

Amakipe yombi yaherukaga kwesurana ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles