Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Ibiciro byo kuzareba umukino wa Amavubi na Senegal byamenyekanye

Spread the love

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ( FERWAFA) , ryatangaje ibiciro byo kuzinjira muri sitade Mpuzamahanga ya Huye, kubifuza kuzareba umukino ikipe y’igihugu Amavubi azacakiranamo na Senegal mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika.

Harabura iminsi itari myishi cyane ngo Amavubi yesurane na Senegal mu mukino wa 6 mu itsinda L mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika 2024 kizabera muri Ivory Coast.

Nubwo ari umukino utagize icyo uvuze kuko Amavubi yamaze gusezererwa ndetse na Senegal yamaze kubona itike yo kuzakina imikino ya nyuma.

Kuri ubu FERWAFA yatangaje ko ushaka kuzareba umukino na Senegal muri sitade Mpuzamahanga ya Huye , ku itariki 9 Nzeri , agomba kwishyura amafaranga 1000 aha macye.

Ibiciro uko biteye : ushaka kuzicara mu myanya y’Icyubahiro ( VIP) azishyura amafaranga ibihumbi icumi ( 10000 Frw), ushaka kuzicara ahatwikiriye ( Regular) azishyura amafaranga ibihumbi bitatu ( 4000 Frw), naho ushaka kuzicara ahasanzwe ( General) azishyura 1000 Frw.

Ushaka kugura itike akanda *939*3*1#.

Muri iri tsinda L Senegal yamaze kubona itike, Mozambique iri ku mwanya wa Kabiri mu gihe Benin yo iri ku mwanya wa 3 n’amanota 5.

Amavubi yaherukaga gukina na Senegal mu mukino wa mbere wo mu itsinda L bikarangira Senegal itsinze igitego kimwe ku busa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles