Monday, May 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Ibyihariye ku Gikombe cy’Isi cy’abagore kizabera muri Australia na New Zealand, kikazasifurwamo Umunyarwandakazi

Spread the love

Kuva ku itariki 20 Nyakanga 2023 mu gihugu cya Australia na New Zealand hateganyijwe kuzabera imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cy’abagore mu mupira w’amaguru kizaba gikinwa ku nshuro ya 9.

Nka Hobenews yabateguriye ibintu 6 byihariye wamenya ku Gikombe cy’Isi cya 2023 kigiye gukinirwa muri Australia na New Zealand.

1.Icyi Gikombe cy’Isi cy’abari n’abategarugori mu mupira w’amaguru kizatangira ku itariki 20 Nyakanga kugeza ku itariki 20 Kanama muri 2023. Kizitabirwa n’amakipe 32 hagakinwa imikino 64 ku nshuro ya mbere kuko cyakinwaga n’amakipe 24 mu busanzwe.

2.Iki Gikombe cy’Isi kigiye gukinwa ku nshuro ya 9 dore ko ku nshuro ya 1 cyakinwe mu 1991, kigatwabwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

3. Bwa mbere iki Gikombe cy’Isi kizabera mu bihugu biri mu mpuzamashyirahamwe ya ruhago atandukanye ‘confederation’ kuko Australia izacyakira iherereye muri Confederation ya Asia mu gihe New Zealand iherereye muri Confederation ya Oceanian.

4. Igikombe cy’Isi cy’abari n’abategarugori mu mupira w’amaguru kizabera mu Mijyi 9, umukino ufungura uzabera kuri Eden Park, sitade ihereye muri New Zealand mu mujyi wa Auckland. Uyu mukino uzahuza ikipe y’igihugu y’abagore ya New Zealand na Noruveje.

5. Umukino wa nyuma uzaba ku itariki 20 Kanama ubere muri Australia, Leta ya New South Wales muri sitade ya Sydney Olympic Stadium.

6. Ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika irashaka gukora amateka igatwara ibikombe by’Isi bitatu byikurikiranya dore ko ari nayo ifite Igikombe cy’Isi cya 2015 na 2019.

Iki Gikombe cy’Isi mu basifuzi bazagisifura harimo Umunyarwandakazi Salima Mukansanga.

Leta zunze Ubumwe za Amerika nizo ziheruka gutwara Igikombe cy’Isi giheruka muri 2019.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles