Ingoro y’Abami iherereye mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, kuri kirometero 88 uvuye mu Murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali.Iyi nzu ihereye i Nyanza ahazwi nko mu Rukari, habaye icyicaro gikuru cya Cyami ku ngoma y’Umwami Yuhi V Musinga mu mwaka w’i 1899. Ubwo umuhungu we Mutara III Rudahigwa yimaga ingoma yagiye gutura mu Rukari , ahubaka inzu yari icyicaro gikuru cya Cyami.
Inzu zigaragaza uko Ingoro y’Umwami yabaga imeze
Iyi Ngoro igizwe n’igice bitandukanye itanga ishusho isesenguye y’imiterere y’ubutegetsi bwa cyami ndetse n’uko u Rwanda rwayoborwaga mbere y’ubutegetsi bwa Guverinoma.
Ingoro y’Abami mu Rukari, ubwo ubutegetsi bwa Cyami bwavagaho mu Rwanda, kwitabwaho kwayo byaragabanutse ndetse iranangirika.
Ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyi Ngoro yarasenywe ndetse iranasahurwa.
Iyi ngoro yaje gusubizwa isura yayo yo mu kinyejana cya 19 hagendeye kuri kopi yayo, mu mwaka wa 2008 ifungurirwa abantu bose bashakaga kuza kuhasura.Ikaba yarubakishijwe gusa ibikoresho gakondo. Isubizwamo inka za cyami z’amahembe maremare bita Inyambo zaragarawe , ndetse zitangira kuhamurikirwa kuko inka ari kimwe mu bigize umuco nyarwanda by’ibanze, zikaba zari ikimenyetso cy’icyubahiro cy’ubwami. Izi nka zinezeza abashyitsi bahasura buri gihe bitewe n’umwiyereko wazo kubera amahembe yazo maremare by’agatangaza, uburebure bwazo na kamere y’umutuzo.
Inka z’Inyambo ziri mu byo wasanga mu Rukari
Iruhande rw’ingoro gakondo y’ubwami hubatswe ingoro ya kijyambere mu 1931 aho Umwami Mutara III Rudahigwa yari atuye mbere y’uko atanga muri 1959. Muri iki gihe, ikoreshwa mu kwerekana amateka y’u Rwanda kuva mu Kinyejana cya 15. Ku musozi byegeranye wa Mwima, umuntu ashobora kuhasura Umusezero w’Abami ahatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa, Umugore we Umwamikazi Gicanda Rosalie ndetse n’Umwami wa nyuma w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa.