Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Igikombe cy’Isi: Australia yatangiranye ibibazo

Spread the love

Ikipe y’igihugu y’abagore ya Australia yatangiye imikino y’igikombe cy’Isi cy’abagore igira ibibazo byo kuvunikisha rutahizamu Sam Kerr, kapiteni wayo akaba n’umukinnyi wayitsindiye ibitego byinshi mu mateka yayo.

Ku munsi wejo hashize ku itariki 20 Nyakanga 2023, nibwo muri Australia na New Zealand hatangiye imikino y’igikombe cy’Isi cy’abagore mu mupira w’amaguru Kiri gukinwa ku nshuro ya 9.

Ikipe y’igihugu ya Australia iri mu rugo yakinnye na Ireland iyitsinda igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Steph Carry usanzwe ukinira Arsenal y’abagore.

Nubwo ikipe y’igihugu ya Australia yatsinze, Mbere y’umukino yavunikishije kapiteni wayo Sam Kerr akaba rutahizamu w’ibihe byose.

Uyu mukinnyikazi usanzwe ukinira ikipe ya Chelsea mu Bwongereza. Ku munsi wejo ubwo bakoraga imyitozo ibanziriza umukino nibwo yagize icyibazo cy’imvune ku kugura ahazwi nko ku murundi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Tony Gustavsson utoza Australia yavuze ko imvune Sam Kerr yagize izatuma asiba imikino ibiri ibanza, ni ukuvuga uwejo ndetse n’uwa Nigeria.

Tony ati” Tuvugishije ukuri, Sam ntazaboneka mu mikino ibiri. Ubu ntituramenya ubukana imvuye ye iriho”.

Sam Kerr utazakina imikino ibiri y’igikombe cy’Isi cy’abagore.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles