Imbwa yaraye yinjiye mu kibuga ubwo habaga umukino w’Igikombe cy’u Burayi cy’abatarengeje imyaka 21 ( EURO U21) bituma umukino uhagarara igitaraganya.
Mu ijoro ryakeye mu gihugu cya Georgia kuri sitade Boris Paitchadze Dinamo Arena haberaga umukino wa Gatatu mu itsinda A wahuzaga Georgia n’u Buhorandi, mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’u Burayi cy’abatarengeje imyaka 21. Ubwo umukino waruri gukinwa , ku munota wa 12 imbwa yacitse umufana wari wayizanye muri sitade maze yirukira mu kibuga.
Imbwa ikigera mu kibuga , Rade Obrenovic, wari umusifuzi w’umukino yahise awuhagarika mu gihe gito , abashinzwe umutekano biruka ku mbwa barayifata umukino ubona gukomeza.
Uyu mukino waje kurangira impande zombi zinganyije igitego kimwe ku busa, ibintu bukomeza itsinda A , kuko ubu Georgia iyoboye n’amanota 5, Portugal 4, u Buhorandi 3, n’u Bubiligi 2.
Imbwa yinjiye mu kibuga ku munota wa 12 bigaharika umukino.
Abashinzwe umutekano bayirutseho ngo bayifate.
Umusifuzi yari yahagaritse umukino.