Friday, July 26, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Imibare yaba mukerarugendo mu Rwanda yatumbagiye ku rwego rushimishije

Spread the love

Mu gihugu cy’u Rwanda hizihizwa igikorwa  ngarukamwaka cyo kwita izina watangiye mu mwaka wa 2005 kuri ubu abana b’ingagi bamaze kwitwa amazina ni 374.

Tariki ya 1 Nzeri 2023 nibwo hizihizwaga umuhango wo kwita izina abana b’Ingagi 23 byitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye byaturutse ku migabane y’Isi bifatanyije n’abaturage b’u Rwanda.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB rwatangaje ko urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda rwazamutseho 56% mu mezi 6 ya mbere y’umwaka wa 2023.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB Clare Akamanzi yavuze ko urwego rw’ubukerarugendo rumaze gutera imbere ku rwego rushimishije.

Yagize ati: “Ubukerarugendo muri uyu mwaka bwifashe neza mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, ubukerarugendo bwazamutseho 56% ibi kandi bisobanura ko n’uruhare rw’abaturage rungana na 10% rwiyongereye.”

Aboneraho no gushimira abaturage baturiye parike y’ibirunga uruhare bakomeza kugaragaza mu kuyitaho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles