Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Intambara y’amagambo hagati y’umutoza wa Manchester United na rutahizamu we

Spread the love

Hadutse guterana amagambo no kutumvikana hagati ya Erik Ten Hag utoza Manchester United na Jadon Sancho usanzwe ukinira iyi kipe nka rutahizamu uca ku ruhande.

Ku munsi wejo hashize tariki 03 Nzeri 2023 nibwo ikipe ya Manchester United yakinaga n’ikipe ya Arsenal mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza.

Ni umukino warangiye Manchester United itsinzwe ibitego 3-1 harimo igitego cya Martin Ødeggard, Declan Rice na Gabriel Jesus. nyuma y’umukino Itangazamakuru ryaganiriye na Erik Ten Hag wari umaze kwandagazwa.

Ten Hag yavuze uburyo yibwe igitego cya Garnacho, uburyo umusifuzi atababaniye n’ibindi. Abajijwe ku bujyanye no kuba Umwongereza Jadon Sancho atagaragaye mu bakinnyi b’umukino, Ten Hag yasubije ko uwo musore yagize imyitozo mibi mu cyumweru kuburyo atarakwiye kuza mu bakinnyi bo kwifashishwa.

Ten Hag ati ” Jadon ntabwo yitwaye neza mu myitizo yo muri icyi cyumweru”.

“Kuri Manchester United buri mukinnyi aba akwiriye kuzamura urwego buri munsi kugira ngo ahitwemo mu bakina basatira, kuri uyu mukino ntitwamuhisemo”.

Aya magambo yarababaje Jadon Sancho maze nawe ajya ku rukuta rwe rwa X icyahoze kitwa Twitter yandikaho ubutumwa buvuga ko atazakomeza kwihorera no kurebera abamuvugaho ibinyoma kandi we akora uko ashoboye ngo akinire Manchester United.

Jadon Sancho yanditse ati ” Ndabasabye mwikomeza kwizera buri cyose musomye, sinzakomeza gutuma abantu abantu bavuga ibinyoma byuzuye, iki cyumweru ngewe ubwange nakoze neza mu myitozo”.

” Ndatekereza hari Izindi mpamvu zihishe inyuma y’ibyo mubona ndigucamo, nkomeza kuba umunyamakosa igihe kinini kandi sibyo. Ibyo nshaka gukora ni ugukina umupira nishimye nkafasha n’ikipe yange.

Jadon Sancho yongeyeho ko yubaha imyanzuro y’abatoza b’ikipe ko kandi azakomeza guhangana ngo abashe kubona umwanya wo kubanzamo muri Manchester United.

” Nubaha imyanzuro yose ifatwa n’abatoza bacu, nkinana n’abakinnyi beza kandi biranezeza, ndabizi ko buri Cyumweru mbangomba guhangana”.

Jadon Sancho w’imyaka 23 y’amavuko yageze muri Manchester United muri 2021 avuye muri Borussia Dortmund aguzwe miliyoni 73 z’Amapawundi, gusa uyu mwongereza asa nkaho atahiriwe kuko amaze gutsinda ibitego 12 mu mikino 82.

Jadon Sancho wabuze umwanya wo kubanza mu kibuga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles