Sunday, May 5, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Isindwe riri bumuhitane! Jack Grealish akomeje kubabaza umuvinyo _ AMAFOTO

Spread the love

Jack Peter Grealish , umwogereza ukinira ikipe ya Manchester City akomeje kubabaza umuvinyo mu rwego rwo kwishimira ibikombe bitatu batwaye.

Kuva mu ijoro ryo kuwa Gatandatu ubwo ikipe ya Manchester City yatwaraga igikombe cya Champions League itsinze Inter Milan igitego kimwe ku busa, ibirori mu bakinnyi byabaye ibidashira dore ko byahuriranye no kuba bari baratwaye FA Cup na shampiyona , baba bakoze amateka yo gutwara inyabutatu z’ibikombe ibintu byari byarakozwe mu 1999 bikozwe na Manchester United.

Jack Peter Grealish ukomeje kugaragaza ibyishimo bikomeye

Ibi birori biri gukorwa n’abakinnyi byageze kuri Jack Grealish we arabikabiriza. Uyu musore usanzwe uzwiho gukunda agatama, amakuru aravuga ko kuva kuwa Gatandatu nta kindi kimutunze uretse inzoga.

Amafoto arigushyirwa hanze n’ibinyamakuru bitandukanye aragaragaza Jack ari kwirenza amacupa y’inzoga , ikinyamakuru The Sun cyashize hanze amafoto amugaragaza kugenda byamunaniye ,ku buryo yarateruwe.

Julian Álvarez basanzwe bakinana aherutse gutangaza ko Jack arikunywa buri kintu cyose bahuye.

Jack Peter Grealish urikuyohererwa n’ibikombe.

 Amacupa akomeje kuyirenza.

Byageze aho kugenda bimunanira atabarwa na mugenzi we bakinana

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles