Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Itike zo kureba umukino Messi azakina zashize nyuma y’iminota 8 zishyizwe ku isoko

Spread the love

Itike yo kuzinjira mu mukino ikipe ya Inter Miami ifitanye na Philadelphia Union zashize ku isoko ( Sold out) nyuma y’iminota 8 zishyizwe ku isoko.

Kuwa Kabiri w’icyi cyumweru nibwo ikipe ya Inter Miami, Lionel Messi abereye Kapiteni izakina na Philadelphia Union muri ½ mu gikombe cy’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikipe ya Philadelphia Union izakira umukino kuri sitade yayo yitwa Subaru Park isanzwe yakira abantu 18,000, yatangaje ko amatike yashize ku isoko mu gihe cy’iminota 8 gusa agezeho.

Lionel Messi akomeje gufasha ikipe ya Inter Miami kuko kuva yatangira kuyikinira itaratsindwa umukino n’umwe. Lionel Messi we mu mikino itanu amaze gutsinda ibitego 8 anatanga imipira 3 ibyara ibitego.

Lionel Messi ukomeje kugirira ibihe byiza muri Inter Miami.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles