Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

“Iyi ni imitekereze ifutamye” Perezida wa Rayon Sports yanenze imwe mu myumvire y’abafana bayo

Spread the love

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yanenze imwe mu myumvire y’abafana biyo kipe yo bavuga ko Rayon Sports iba Rayon  aruko irimo akajagari avuga ko ari imitekerereze ifutamye.

Uwayezu Jean Fidèle , wabaye Perezida wa Rayon Sports ku itariki ya 24 Ukwakira muri 2020, mu Inama y’Inteko rusange Idasanzwe yari yateranye nyuma y’ibibazo uruhuri byari byugarije ikipe bigatuma Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ( RGB) rwinjira mu kibazo rukagiha umurongo.

Kuri ubu imyaka igiye kuba itatu, Jean Fidèle ayobora Rayon Sports aho amaze kuyifasha gutwara Igikombe cy’Amahoro ku ruhande rw’ikipe y’abagabo ndetse n’Igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya kabiri ku ruhande rw’abagore.

 Uwayezu Jean Fidele hari bamwe batemera impinduka yazanye muri Rayon Sports ahubwo bakavuga ko ikipe yagasubijwe abo bita ba ‘Nyirayo’. Ababivuga bavuga ko Rayon Sports ibaho ari uko iri mu kajagari.

ku munsi wejo hashize mu kiganiro n’itangazamakuru, Uwayezu Jean Fidèle yagarutse kubatekereza uko avuga ko ari imitekerereze ifutamye kumva ko Rayon Sports ikwiriye kubaho mu kajagari.

Uwayezu Jean Fidèle yagize ati ” Imvugo ivuga ngo turekere Rayon Sports yacu y’akajagari, niyo tumenyereye , This is stupidity thinking'( Iyi Ni imitekerereze ifutamye). Urumva iyo mitekerereze? Si yo u Rwanda rushaka.”

Uwayezu Jean Fidèle na Rayon Sports bakomeje imyiteguro yo gutegura umwaka w’imikino utaha harimo gushaka abakinnyi bakomeye bazayifasha imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Ku ngoma ya Jean Fidèle hashinzwe Rayon Sports y’abagore ndetse ihita itwara igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya kabiri.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles