Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Izaba igaragara mu isura nshya! Imiterere ivuguruye ya Sitade Amahoro ( AMAFOTO)

Spread the love

Sitade Amahoro, ifatwa nka sitadenkuru y’Igihugu, imirimo yo kuyivugurura irarimbanyije. Iyi sitade yatangiye kuvugururwa mu kwezi kwa Munani 2022, biteganyijwe ko izongererwa ubushobozi ndetse ikajyanishwa n’igihe.

Amezi icyenda , arashize abakozi barenga 2500, bakora ijoro n’amanywa hagamijwe ko Amahoro Stadium yazatahwa bitarenze 2024.

Hagendewe ku gishushanyo mbonera cyayo bigaragara ko iyi sitade izaba ufite imiterere nk’iya BK Arena, aho Imigongo ndeste n’ibindi ibihangano gakondo, bizakoreshwa. 

Mu mavugurura ari gikorwa harimo kongera imyanya ikava ku 25.000 ikagera ku bantu 45,000 bicaye neza.

Amashusho agaragaza ko iyi sitade izaba ufite ikibuga cy’ umupira w’ amaguru cya 105 x 68m, ikibuga gishya gifite ubwatsi bwemewe na FIFA. Sitade Amahoro izaba ikikijwe na Gymnasium Paralympique( ikoreshwa n’abafite ubumuga) , ndetse n’inzu ikinirwamo imikino y’intoki , (Petit Stade)yujuje ibisabwa na FIBA na FIVB.

Ni sitade igaragara nk’izi Burayi

Sitade Amahoro izaba ifite amaduka, resitora, utubari, n’ahandi hantu hacururizwa, ndetse n’ahantu habera ibirori.

Imigongo ndeste n’ibindi bihangano gakondo bizaba biyitamirije.

Izaba igaragiwe na BK Arena ndetse na Petit Stade

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles