Thursday, April 25, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Jude Bellingham yatangaje icyatumye ahitamo kujya muri Real Madrid

Jude Victor William Bellingham  umwongereza  ukina mu kibuga hagati , akaba aherutse kugurwa n’ikipe ya Real Madrid imukuye muri Borrusia Dortmund yatangaje impamvu nyamukuru zamusunikiye kujya gukinira iyi kipe.

Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya Real Madrid ku mugaragaro yatangaje ko yamaze kugura Jude Bellingham imukuye muri Borrusia Dortmund ku gaciro fatizo ka miliyoni 88 z’Amayero zishobora kuziyongera.

Uyu musore w’imyaka 19 y’amavuko , yerekanywe uyu munsi ku mugaragaro mu ikipe ya Real Madrid. Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yabajijwe impamvu nyamukuru zatumye ahitamo gusinyira ikipe ya Real Madrid kandi hari n’andi makipe yamushakaga.

Jude Bellingham mu magambo yavuze ko ubwo Real Madrid yatsindaga Liverpool ku mukino wa nyuma wa Champions League 2022 aricyo kintu cyamusunikiye gufata icyemezo cyo kujya muri Real Madrid.

Jude yagize ati “Nari ndi ku mukino wa nyuma ubwo Madrid yatsindaga Liverpool, iyo ni impamvu ifatika yatumye mfata icyemezo cyo kujya muri Real.”

Jude Bellingham kandi yavuze ko urukundo akunda Real Madrid arirwo rwatumye ajya i Madrid kandi amakioe yo mu Bwongereza nayo yaramushaka amuha n’amafaranga menshi.

Jude Bellingham wahawe nimero 5 yambawe n’abarimo Zidane 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles