Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Kiyovu Sports yakangutse

Spread the love

Ikipe ya Kiyovu Sports isanzwe ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda yakangutse yinjira ku isoko ry’igura n’igurisha.

Mu Rwanda amakipe atandukanye akomeje kwiyubaka azana abakinnyi n’abatoza bayifasha mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 Dore ko uri hafi gutangira.

Amakipe yasohoraga abakinnyi ikaninjiza abandi, uretse ikipe ya Kiyovu Sports yatandukanye hafi na 80% by’abantu babanye nayo mu mwaka w’imikino utaha. Ibi byateraga impungenge abafana bayo bibaza ibintu abayobozi b’ikipe baguhiyemo.

Ku munsi wejo hashize tariki 8 Nyakanga, Urucaca narwo rwarakangutse maze rwinjira rugura abakinnyi babiri b’abanyamahanga.

Ku ikubituro rwabanje gusezerera umunyezamu Kimenyi Yves wari uyimazemo imyaka 3. kuko yari yarayigezemo mu mpeshyi ya 2020 avuye Rayon Sports.

Nyuma y’iminota micye Kiyovu Sports itangaje ko yatandukanye n’uyu munyezamu, yahise itangaza ko yasinyishije umukinnyi ukina mu kibuga hagati ukomoka mu gihugu cya Uganda witwa Kaylow Emmanuel wakinaga mu ikipe ya BIDCO BUL FC ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Uganda.

Umukinnyi wa kabiri batangaje yitwa Obedia Mike Freeman ukomoka muri Liberia, bombi basinye amasezerano y’imyaka 3.

Umunyezamu Kaylow Emmanuel ukomoka muri Uganda  yasinye amasezerano y’imyaka 3 muri Kiyovu Sports.

Obedia Mike Freeman yasinye muri Kiyovu Sports imyaka.

Kimenyi Yves watandukanye na Kiyovu Sports nyuma y’imyaka 3.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles