Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

KNC yabaye igitaramo, Kiyovu Sports itangira igenza amavi! Ibyaranze umunsi wa mbere wa Rwanda Premier League

Spread the love

Kuva ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023 saa Moya z’ijoro nibwo shampiyona y’Ikiciro cya Mbere mu Rwanda/ Rwanda Premier League umwaka w’imikino 2023-2024 watangiye ku mugaragaro.

Ni shampiyona yari tegerezanyijwe amatsiko kubera ibintu nka 3 bishya harimo kwiyongera kw’abakinnyi b’abanyamahanga bava kuri 5 bajya kuri 6, Amakipe akomeye yari yubatse cyane by’umwihariko amakipe akomeye arimo APR FC yazanye abakinnyi b’abanyamahanga nyuma y’imyaka 11, Rayon Sports nayo igura abakinnyi 12 bashya izana n’umutoza mushya, ikindi cyari cyitezwe ni ukureba itangira ry’ikiswe ‘League’.

Kuwa Gatanu saa Moya z’ijoro, abakunzi b’umupira w’amaguru bahuriye kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino wari wabanje gushyushywa cyane kubera amagambo Kakoza Nkuriza Charles , Prezida wa Gasogi United wavuga ko azerekana ubwambure bwa Rayon Sports, akihorera ndetse agahoza abafana ba APR FC abatsindira Rayon Sport.

Ibi siko byaje kugenda kuko iyi kipe ayoboye yatsinzwe ibitego bibir kuri kimwe mu mukino.

Ibitego bya Charles Bbaale ku munota wa 12 na Youssef Rharb ku munota wa 18 byari bihagije ngo Rayon Sports itangire shampiyona ya 2023-2024 itsinda Gasogi United yo yatsindiwe na Christian Malipango kuri penaliti.

Charles Bbaale watsinze igitego gifungura shampiyona 2023-2024.

Ku wa Gatandatu nta mikino ya shampiyona yakinwe kuko APR yakinaga umukino wa CAF Champions League na Gaadiidka FC yo muri Somalia, umukino urangira ari 1-1.

Imikino yakinwe ku Cyumweru:

– Ku isaha ya Saa Kenda kuri Kigali Pelé Stadium, Ikipe ya Police FC nayo yagize abanyamahanga nyuma y’imyaka 11, yakiraga Ikipe ya Sunrise FC. Police FC yaje gutsinda ibitego 2 byatsinzwe na Mugisha Didier kuri penaliti ku munota wa 76′ ndetse na Bigirimana Abedi ku munota wa 81′.

Bigirimana Abedi wafunguraga konti y’ibitego bye.

– Mu Karere ka Rubavu kuri sitade Umuganda, Ikipe ya Etincelles yakinaga na Gorilla FC, umukino urangira Uzi kipe zinganyije igitego kimwe kuri kimwe. Icya Etincelles FC cyatsinzwe na Niyonsenga Ibrahim 41′, Gorilla FC itsindirwa na Adeaga Adeshola Johnson ku munota wa 10′ kuri penaliti.

– Kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye Ikipe ya Amagaju FC yakiraga Mukura VS&L, umukino urangira aba baturanyi banganyije 1-1.

– Kuri Sitade ya Ngoma, Ikipe ya Etoile de l’Est yazamutse mu kiciro cya mbere uyu mwaka yakiraga ikipe ya Musanze FC. Etoile yaje kwandagarizwa mu rugo kuko yatsinzwe ibitego 4-1, ibitego bya Musanze byatsinzwe na Peter Agblevor 21′ & 36′,Lethaba Mathaba 57′ na Tuyisenge Pacifique 79′, impozamarira ya Etoile itsindwa na Inimest Sunday ku munota wa 38.

– Saa Kumi n’ebyiri, Kiyovu Sports yakiraga Muhazi United yahoze yitwa Rwamagana FC, izi kipe zaje kunganya ubusa ku busa.

 

Kiyovu Sports yananiwe gutsinda ikipe ya Muhazi United.

Undi mukino wari uteganyijwe, ni uwari guhuza Marine FC na APR FC ariko wagizwe ikirarane kuko yo yakinnye na Gaadiidka muri CAF Champions League.

Umukino uzahuza AS Kigali na Bugesera FC kuri Kigali Pelé Stadium saa cyenda z’amanywa, ni wo uzasoza umunsi wa mbere wa shampiyona aho ukinwa kuri uyu wa Mbere.

Abakinnyi ba Musanze FC bishimira kurara ku mwanya wa Mbere.

Perezida wa Gasogi United utarahiriiwe n’umunsi wa Mbere.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles