Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Kwibuka si ijambo gusa!, kwibuka si igihe gusa! -ubutumwa bwa Madamu Jeanette Kagame

Spread the love

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Mata 2023 abanyarwanda n’abatuye isi muri rusange bafatanyije kwibuka ku nshuri ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, banagenera u Rwanda ndetse n’abanyarwanda ubutumwa butandukanye .Madamu Jeanette kagame nawe yagize ubutumwa agenera abanyarwanda.  

Abinyujije kurubuga rwe rwa twitter Madamu Jeanette Kagame yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ari ukubana nabazize Jenoside kuko batazimye. Ibi yabivuze mu magambo yanditse kurubuga rwe rwa twitter aho yasobanuye ko kwibuka ari kunshuro ya 29 hibukwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko igisobanuro cyabyo atari umwaka gusa ahubwo ari ukubana n’abazize Jenocide kuko batazimye .Agira ati “Kwibuka si ijambo gusa ! , kwibuka si igihe gusa!, kwibuka si imyaka 29 tumaze!, kwibuka ni ukubana n’abacu kuko batazimye!”.

Icyumweru cy’icyunamo cyatangijwe kuri uyu wa 7 Mata, aho kizarangira ku wa 13 Mata 2023, gusa ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byo bizamara iminsi 100.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles