Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Kylian Mbappé yamenyesheje PSG ko atozongera kuyikinira

Spread the love

Kylian Mbappé Lottin , umufaransa ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain mu gihugu cy’u Bufaransa yamaze kumenyesha iyo kipe ko umwaka w’imikino wa 2023-2024 nurangira atazongera amasezerano muri iyo kipe.

Kylian Mbappé umwe mu bakinnyi beza Isi y’umupira w’amaguru ifite ubu, yari yageze mu ikipe ya Paris Saint-Germain muri 2017 nk’intizanyo ariko nyuma iyo kipe iramugura, asinya amasezerano y’imyaka 5 yarangiye muri 2022.

Muri 2022 , Mbappé yasinye andi masezerano mashya byabugwa ko ari ay’imyaka itatu , Ni ukuvuga ko yari kurangira muri 2025.

Kuri ubu amakuru dukesha ikinyamakuru L’Equipe n’uko Mbappé yari yasinye amasezerano azagera muri 2024 ahubwo hakabamo ingingo yo kuzongeraho umwaka umwe.

L’Equipe iratangaza ko kuri uyu mugoroba wo kuwa Mbere , Kylian Mbappé yandikiye ibaruwa PSG ayimenyesha ko atazongera amasezerano muri iyo kipe, ko niba ishaka kuzamukuramo amafaranga yamugurisha muri iyi mpeshyi cyangwa akazagendera ubuntu muri 2024.

Aya makuru yigenda rya Kylian Mbappé she nyuma y’uko mu minsi ishize yari yatangaje ko yaganiriye na Florentino Perez, akamusaba imbabazi ko atigeze ajya muri Real Madrid. 

Perez uyobora Real Madrid nawe ubwe aherutse kubwira abafana ba Real Madrid ko azasinyisha Mbappé i Madrid.

Kylian Mbappé ubwo yongeraga amasezerano muri Paris Saint-Germain

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles