Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

“La Liga ifite ikibazo gikomeye” Ancelotti agaruka ku irondaruhu ryakorwe Vinícius

Spread the love

Ku munsi wejo,kuri sitade ya Estadio Mestalla Valencia yakiriraho ,habaga umukino wahuzaga Real Madrid na Valencia birangira inayitsinze igitego 1-0,ccyabonetse ku munota 33 gitsinzwe na Lopez Noguerol.

Mu gice cya kabiri cy’umukino , abafana ba Valencia bakoreye irondaruhu

 Vinicius Jr wa Real Madrid.Aba bakinnyi baririmbaga indirimbo z’umvikanamo inkende ndetse n’ibindi kandi bakavuga ko ariwe bari kubwira. Umukino wahagaze hafi iminota 10 Vinicius ari kujya gushaka gutukana n’abafana ndetse arinako aregera umusifuzi ibiri kumukorerwa.

Umukino waje gukomeza ariko Vinicius ubona yarakaye cyane ndetse afite n’umujinya mwishi arinabyo byaje gutuma ahabwa ikarita y’umutuku ku munota wa 90+5 nyuma yo kugaragara asa nkuniga umukinnyi wa Valencia ariwe Hugo Duro.

Umukino urangiye abantu benshi banditse amagambo barwanya ibyo abafana bakoze.

Umwe mu bantu babirwanyije ni , umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti.

Carlo Ancelott yagize ati: “Vinícius ntiyashakaga gukomeza gukina kandi nakubwiye ko afite ukuri. Umukino wagombye kuba warahagaritswe. Niwe wahohotewe”.

“Nabwiye umusifuzi guhagarika umukino. Ntiyagize icyo akora. La Liga ifite ikibazo gikomeye. Sitade yose yamwitaga inkende , ngo ntabwo ari umuntu . Umukino wagombaga guhita uhagarikwa. “.

Vinícius Jr warufite uburakari bwinshi

Byatumye ahabwa n’ikarita y’umutuku

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles