Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Leandre Essomba Onana yahaye ubutumwa Youssef wagarutse muri Rayon Sports

Spread the love

Umunya- Cameroon Leandre Willy Essomba uherutse kwerekeza mu ikipe ya Simba SC yahaye ubutumwa Umunya-Morocco Youssef Rharb wagarutse muri Rayon Sports bakinanyemo.

Kuri icyi Cyumweru nibwo Youssef Rharb yakandagiye ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, aho she gukinira ikipe ya Rayon Sports nyuma y’uko byaherukaga kwemezwa ko yamaze kuyisinyira amasezerano y’umwaka umwe.

Youssef Rharb wari warakiniye Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2021-2022, arikumwe na Willy Essomba Onana, ariko we akaza kuyivamo umwaka utarangiye nyuma y’ibibazo yagiranye n’ubuyobozi.

Aba bakinnyi babanye neza bagatanga ibyishimo ku bakunzi ba ruhago. Leandre Onana uherutse gusezera muri Rayon Sports yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze maze yandikaho ubutumwa yifuriza ishya n’ihirwe Youssef wagarutse muri Rayon Sports.

Onana kuri Instagram yagize ati” Muvandimwe wange. Ndakwifuriza umwaka w’imikino mwiza ndetse buri kumwe kizagende neza kuri wowe. Turikumwe”.

Youssef Rharb wagarutse muri Rayon Sports yahozemo.

Youssef ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kigali.

Ubutumwa bwa Onana kuri Youssef Rharb.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles