Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Lionel Messi azaguma guhebwa na FC Barcelona kugeza muri 2025

Spread the love

Lionel Messi azakomeza guhembwa na FC Barcelona yahoze akinira kugeza muri 2025.

Lionel Andres Messi, umunya- Argentina yakiniye FC Barcelona hagati ya 2004 na 2021 nyuma akayivamo akerekeza muri Paris Saint-Germain nayo akayivamo iyi mpeshyi akajya muri Inter Miam ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nubwo imyaka igiye kuba itatu Lionel Messi avuye i Barcelona, iyi kipe izakomeza kumwishyura imyenda imubereyemo kugeza muri 2025.

Ibi byemejwe na Perezida wa FC Barcelona, Joan Laporta watangaje ko hari amafaranga bagiye basigaramo Lionel Messi igihe yarakibakinira ariko ko ikipe yiyemeje kuzagenda imwishyura kugeza muri 2025.

Lionel Messi wagiriye ibihe byiza muri FC Barcelona.

Joan Laporta Perezida wa FC Barcelona wemeje ko ikipe ayobora izakomeza guhemba Messi kugeza muri 2025.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles