Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Lionel Messi na Sergio Busquet bahawe umutoza mushya wari warabatoje muri FC Barcelona

Spread the love

Lionel Messi na Sergio Busquet baheruka gusinyira ikipe nshya ya Inter Miam yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bahawe umutoza mushya wari warigeze kubatoza.

Ku munsi wejo nibwo iyi kipe ya Inter Miam yatangaje ko yahaye ko yahaye akazi Tata Martino nk’umutoza mushya ugiye gusimbura Phil Neville. 

Tata Martino yari amaze imyaka 5 avuye muri shampiyona ya Leta zunze ubumwe z’Amerika (Major league soccer) aho yari yaragiye agutoza ikipe y’igihugu ya Mexico batandukanye mu mwaka ushize nyuma y’igikombe cy’isi cyaberaga muri Qatar.

Uyu mutoza kandi yatangajwe mbere y’imicye Lionel Messi na Sergio Busquet bagakina umukino wabo wa mbere muri Inter Miami baheruka gusinyira. Tata Martino agiye kongera guhura n’abakinnyi yari yaratoje muri FC Barcelona mu mwaka w’imikino wa 2013-2014,aha iyi kipe ntabwo yitwaye neza kubera ko yatwaye igikombe cya shampiyona na Atletico Madrid ku munsi wa nyuma. 

FC Barcelona kandi yasezerewe muri Champions League muri 1/4 ikuwemo na Real Madrid ndetse inatsindirwa ku mukino wanyuma w’igikombe cy’Umwami.

Martino yongeye gutoza Lionel Messi imyaka 2 mu ikipe y’igihugu ya Argentine abageza ku mukino wanyuma wa Copa America muri 2015 na 2016.

Tata Martino wagiye ubana na Messi mu bihe bitandukanye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles