Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Manguende yafashije AS FAR Rabat gutwara Igikombe cya shampiyona ya Maroc nyuma y’imyaka 15 _ AMAFOTO

Spread the love

Ikipe ya AS FAR Rabat isanzwe ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwami bwa Maroc ikaba ikinamo Umunyarwanda Emmanuel Imanishimwe , yaraye itwaye igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 15 itagitwara kuko yagiherukaga mu mwaka wa 2008.  

Mu ijoro rya keye mu Bwami bwa Maroc haberaga umukino wa nyuma muri shampiyona wahuzaga ikipe ya AS FAR Rabat na Ittihad Tanger ibitego 3-2 bigoranye.

Ni umukino utigeze worohera AS Far Rabat kuko warangiye itsinze ibitego 3-2 nyuma mbere y’uko yatsindaga yishyurwa. Gusa ku munota wa 90+3′ ibona penariti bayitera neza baba beguoanye Igikombe cya shampiyona ya Maroc nyuma y’imyaka 15. 

AS Far Rabat yegukanye igikombe cya shampiyona cya 13 mu mateka yayo irusha inota rimwe gusa Wydad AC ya kabiri, yari ifite amanota 67 naho indi ari 66.

Imanishimwe Emmanuel Manguende, myugariro ukina kuruhande  rw’ibumoso akaba yarageze  muri AS Far Rabat muri 2021 aho yari avuye muri PR FC.

Manguende arigusoma Igikombe.

Manguende wabaye umukinnyi wa mbere w’umunyarwanda utwaye Shampiyona ya Maroc.

Byari ibyishimo ku muryango we.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles