Friday, May 24, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Marcus Rashford yahigitse bagenzi be ku gihembo cy’umukinnyi mwiza muri Manchester United

Spread the love

Marcus Rashford, Umwongereza akaba na rutahizamu wa Manchester United mu gihugu cy’u Bwongereza, ayaraye abaye umukinnyi mwiza mu ikipe mu mwaka w’imikino wa 2022-2023.

Mu ijoro ryakeye , ikipe ya Manchester United yari yateguye umuhango wo guhemba abakinnyi bayo bitwaye neza. Muri ibyo bihembo hahembwe umukinnyi mwiza , igitego cyiza ndetse n’ibindi.

Marcus Rashford wabaye umukinnyi mwiza muri Manchester United 2022-2023

Ku mwanya w’umukinnyi mwiza mu ikipe niho hari hategerezanyijwe amatsiko kuko hibazwaga uzakwegukana icyo gihembo. Bamwe mu bakinnyi bari bitezwe cyane ni David de Gea, Lisandro Martinez, Casemiro , Bruno Fernandes na Marcus Rashford.

Hagendewe ku majwi yabatoye, Marcus Rashford yaje guhigika bagenzi be kubera umusaruro mwiza yagize wo gutsinda ibitego 30 ndetse akanatanga imipira 11 ibyara ibitego mu mwaka wose w’imikino.

Antony wabaye umukinnyi watsinze igitego cyiza muri Manchester United,kikaba igitego yatsinze FC Barcelona muri Europa League

Abakinnyi ba Manchester United bari baserutse neza

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles