Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Mauritania habereye itoroka ry’ipfungwa muri gereza

Spread the love

Abayobozi ba Mauritania bavuze ko abantu batatu batorotse gereza bishwe undi umwe arafungwa nyuma yo kuraswa n’inzego z’umutekano.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko mu ntangiriro z’icyumweru gishize, abo bagororwa bane batorotse gereza nkuru yo mu murwa mukuru wa Mauritania, Nouakchott,.
Minisiteri y’ingabo  yatangaje ko batatu muri bane bari bahunze bishwe, mu gikorwa cy’isaka ryakozwe n’ingabo zishinzwe kurwanya iterabwoba.

Abayobozi ntibasangije imyirondoro y’abo bahunze cyangwa ngo bavuge impamvu bari muri gereza, bavuga ko bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba “iterabwoba.” 

Iki kikaba ari igihugu cy’Afurika y’iburengerazuba cyidakunze kugaragaramo iterabwoba cyane ugereranyije n’ibindi bihugu bahana imbibi, Kandi hakunze kugaragara imitwe igendera ku matwara  ya kisilamu ifitanye isano na al Qaeda na Leta ya Kisilamu yahitanye abantu ibihumbi mu bihugu byegeranye byo mu karere ka Sahel.
,
 Ikindi Kandi  ihuza umupaka muremure na Mali, aho imitwe yitwaje intwaro ikorera.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles