Tuesday, June 25, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Mexico: Abimukira 10 bapfuye 25 barakomereka

Spread the love

Muri Mexico muri Leta ya Chiapas impanuka y’imodoka yahitanye abimukira 10 ikomeretse 25 bavaga muri Cuba bajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi mpanuka yabaye ku munsi wejo hashize ku Cyumweru ubwo imodoka isanzwe itwara imbaho yari itwaye abimukira rwihishwa ibavana muri Cuba ibajyanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’u Bwongereza, Reuters, aravuga ko ubwo iyi modoka yarigeze hafi n’umupaka na Guatemala muri Leta ya Chiapas, imodoka yarenze umuhanda ugahitana ihitana abantu 10 bose bakaba ari ab’igitsina gore ndetse ikaba yaranakomerekeje abagera kuri 25.

Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Mexico mu itangaza byasohoye byavuze ko hagendeye ku iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko iyo mpanuka yatewe n’uko uwari utwaye imodoka yari ku muvuduko mwinshi bigatuma ananirwa kugumisha imodoka mu muhanda.

Si ubwa mbere impanuka ihitanye abimukira muri Mexico kuko no mu cyumweru gishize kuwa Kane yahitanye abantu 2. Abimukira benshi bakorana n’imitwe y’amabandi muri Mexico ikabafasha kwambuka umupaka bagana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushaka ubuzima.

 

Muri Mexico ku mupaka na Guatemala impanuka yahitanye abimukira 10 ikomeretse 25.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles