Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Minisitiri Aurore Munyangaju n’umuyobozi wa RDB bitabiriye isozwa rya Tour de France 2023

Spread the love

Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Aurore Mimosa Munyangaju arik n’umuyobozi w’Urwego Rw’Igihugu rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), Clare Akamanzi, bitabiriye isozwa ry’irushanwa ry’amagare rya Tour de France 2023 i Paris mu Bufaransa.

Ku munsi wejo ku itariki 23 Nyakanga 2023, i Paris mu murwa Mukuru w’u Bufaransa hasozwaga isiganwa ry’amagare rya Tour de France ryakinwaga ku nshuro y’i 110.

Ni irushanwa ryari ryatangiye ku itariki 01 Nyakanga 2023, abasiganwa basiganira muri Espgane mu mujyi wa Bilbao. Ku munsi wejo tariki 23 Nyakanga nibwo hasozwaga urugendo rwa 3,406 Km rwari rugizwe n’uduce 21, abasiganwa aho basozereje ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, Champs-Élysées.

Umunya-Denmark Jonas Vingegaard wakiniraga ikipe ya Jumbo-Visma niwe wegukanye isiganwa ryose akoresheje amasaha 82, iminota 5 n’amasegonda 42. Uwabaye uwa kabiri ni Tadej Pogcar ndetse na Adam Yates wabaye uwa Gatatu asizwe iminota 10 n’amasegonda 56 na Jonas Vingegaard wabaye uwa mbere.

Mu banyacyubahiro bari Champs-Élysées, harimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Aurore Mimosa Munyangaju arikumwe n’umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi ndetse na Murenzi Abdallah uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda.

Aba bayobozi bitabiriye isozwa rya Tour de France mu gihe u Rwanda narwo rwitegura kwakira Shampiyona y’Isi mu gusinganwa ku magare izaba mu mwaka wa 2025.

Ambasaderi François Nkulikiyimfura, Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju, Clare Akamanzi na Murenzi Abdallah uyobora FERWACY, bitabiriye isozwa rya Tour de France.

Umunya-Denmark Jonas Vingegaard wakiniraga ikipe ya Jumbo-Visma niwe wegukanye isiganwa ryose akoresheje amasaha 82, iminota 5 n’amasegonda 42.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles