Wednesday, December 4, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Mu gahinda kenshi Kiyovu Sports yasabye FERWAFA kuyiha ubutabera

Spread the love

Ikipe ya Kiyovu Sports yandikiye ibaruwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, iyisaba kuyirenganura ku bijyanye kuko ibona isigaye isifurirwa nabi.

Kuwa Gatanu tariki w’icyuygishize nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yakinnye na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 4 wa Shampiyona, impande zombi zinganya igitego kimwe kuri kimwe.

Nyuma y’uwo mukino Ndorimana Jean François Regis uyobora Kiyovu Sports Association yikomye abasifuzi ko basifurira nabi ikipe ya Kiyovu Sports.

Kuru uyu wa Mbere tariki ya 18 Nzeri, Kiyovu Sports yandikiye ibaruwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, iyo barura yasinyweho na Ndorimana, Kiyovu Sports ivuga ko muri uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024 imisifurire itarimo irayigendekera neza.

Kiyovu Sports ivuga ko umukino utangira Shampiyona wabahuje na Muhazi United, umusifuzi yasifiye amakosa adasobanutse ndetse ngo byaje kwisubiramo mu mukino na Gasogi United, umusifuzi asifura amakosa adasobanutse yavuyemo penaliti.

Ibaruwa ya Kiyovu Sports yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Umukino wa Gasogi United na Kiyovu Sports wasize impaka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles